Welcome to Pro-Femmes/Twese Hamwe

Mail

info@profemmes.org

Phone Number

+250 788 521 600

News

Home / News

Ubutumwa buhumuriza muri iki gihe gikomeye duhanganye n’icyorezo cya COVID-19

Bavandimwe, Nshuti, Bafatanyabikorwa, Banyamuryango ba PFTH, ndagirango mbahumurize muri ibi bihe twugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, aho ibikorwa na gahunda twari twarateganyije byagizweho ingaruka. Ndizera ko mwakiriye neza iyi gahunda yo kuguma mu rugo kuko nibwo buryo bwiza bwo kwirinda. Sinshidikanya ko turi kubahiriza amabwiriza twahawe n’ubuyobozi bw’Igihugu cyacu azatuma duhashya iyi CORONA Virusi tukabishishikariza n’abandi bose.

Ibihe nk’ibi tubikoreshe neza tureba kure. Dukuremo amasomo adufasha gutegura za gahunda zitunganya umuryango nyarwanda haba mu mibanire, mu buzima, ndetse no mubukungu. Dukomeze gutanga umusanzu wacu aho dutuye mu bikorwa byo gufasha abadafite ikibatunga muri ibi bihe, dukomeze dutange ubutumwa bukumira amakimbirane mu muryango kandi tuzakomeza no gutanga umusanzu wacu na nyuma y’aha.

Twibukiranye ko ibyo gukora tubifite birimo : Kuganira hagati y’abashakanye, bagafatanya imirimo yo murugo, bakomeza kwimakaza umuco w’amahoro no gukumira amakimbirane, kwegera abana tukabatoza imico myiza, tukabafasha mu masomo, tukabatoza umuco mwiza wo gusoma, kwandika, gukora imikino ngororangingo, gusenga, no gukomeza gusesengura imibereho y’ingo zacu n’iy’umuryango muri rusange.

Mugire amahoro n’ubuzima bwiza.

Kanakuze Jeanne d’Arc
Umuyobozi w’impuzamiryango