Welcome to Pro-Femmes/Twese Hamwe

Mail

info@profemmes.org

Phone Number

+250 788 521 600

News

Home / News

Ibikorwa byo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gusambanya abana bikwiriye gushyirwa mu Mihigo- Pro-Femmes/TH

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa PRO-FEMMES/ TWESE HAMWE Bugingo Emma Marie arasaba ko ibikorwa byo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gusambanya abana bishyirwa mu Mihigo y’uturere bikanagenerwa ingengo y’imali ifatika mu rwego gukumira ihohoterwa no guhangana n’ingaruka zaryo kubarikorewe.

Ubu bukangurambaga bw’iminsi 16 bufite insanganyamatsiko igira iti : “twese hamwe turerere u rwanda turwanya isambanywa ry’abana” bwabereye mu karere ka Gisagara bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa hibutswa ko ababyeyi, urubyiruko n’abayobozi na buri wese bireba gufata ingamba zo gukumira ibyaha byo gusambanya abana.

Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’abantu basaga 1,500 barimo abaturage, abafatanyabikorwa n’abayobozi ku nzego zitandukanye barimo Umuyobozi w’akarere wungirije ushizwe imibereho myiza y’abaturage ari nawe wari umushyitsi Mukuru, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Pro-Femme Twese hamwe,Umuyobozi wa Police mu karere ka Gisagara, Umuyobozi wa RIB, MAJ, uhagarariye umuyobozi w’ingabo, n’abandi.

Umuyobozi wa police yagarutse ku kwirinda ibiyobyabwenge, ubusinzi n’ubusambanyi ngo kuko ahanini aribyo bikurura ibyaha byo gusambanya abana. Yaboneyeho gutanga ishusho y’uko ikibazo giteye avuga ko kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, mu karere kose hasambanyijwe abana 423 bari munsi y’imyaka 20 bigaragaza ubukana bw’ikikibazo. Muri abo bose 73 nibo bamaze kugezwa imbere y’ubutabera.

Umuyobozi wa Police mu karere ka Gisagara yasoje yihanangiriza abagabo n’abasore basambanya abana kubireka kandi asaba buri wese gufata ishingano zo guhangana n’iki kibazo kirikwangiza ejo hazaza h’abangavu basambanywa.

Umuyobozi wa police yagarutse ku kwirinda ibiyobyabwenge, ubusinzi n’ubusambanyi kuko ahanini aribyo bikurura ibyaha byo gusambanya abana. Kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, mu karere kose hasambanyijwe abana 423 bari munsi y’imyaka 20 bigaragaza ubukana bw’ikikibazo.

Muri abo bose 73 nibo bamaze kugezwa imbere y’ubutabera.
Umuyobozi wa RIB Mugabe Emmanuel yatanze ikiganiro ahugura abitabiriye bose amategeko arengera umwana n’ibihano bikarishye bitegereje abasambanya abana.

Uhagarariye MAJ Musafiri Gakombe Apollinaire yasobanuriye abitabiriye ubukangurambaga inzira abahuye n’ihohotera banyura kugira ngo bahabwe ubutabera, yunganirwa n’umukozi wa Isange One Stop Centre mu bitaro bya Gakoma wagarutse kubufasha butangwa kumuntu wakorewe ihohoterwa n’uburyo bwo kubungabunga ibimenyetso.

Mu ijambo rye Umuyobozi Nshingwabikorwa wa PRO-FEMMES/ TWESE HAMWE Bugingo Emma Marie yakanguriye ababyeyi kujya baganira n’abana mu muryango mu rwego rwo gutanga impuguro no kumenya ko abana babayeho.Yasabye abagize umuryango kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kugirango bubake umuryango utekanye utarangwamo amakimbirane.

Yanasabye ko ibikorwa byo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gusambanya abana bishyirwa mu Mihigo y’uturere bikanagenerwa ingengo y’imali ifatika mu rwego gukumira ihohoterwa no guhangana n’ingaruka zaryo kubarikorewe.

“Turasaba ko ibikorwa byo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gusambanya abana bishyirwa mu Mihigo y’uturere bikanagenerwa ingengo y’imali ifatika mu rwego gukumira ihohoterwa no guhangana n’ingaruka zaryo kubarikorewe.”

Umuyobozi w’akarere wungurije Yasabye ababyeyi kwegera abana kugirango babatoze uburere bwiza, anihanangiriza abagabo gito basambanya abana, ababwira ko uzabikora azahanwa bikomeye kuko amategeko arahari.Yasabye kandi abayobozi b’inzego z’ibanze kutihanganira bene abo bagabo bakabageza kuri RIB byihuse kandi asaba abaturage bose kudaceceka iki kibazo.

Yagiriye abana b’abakobwa kugira icyerecyezo cyiza cy’ubuzima bwabo birinda uwo ariwe wese wabashora mu ngeso mbi abashukishije utuntu tudafatika, ahubwo bakiga cyane kugirango ibyo babashukisha mu minsi iri imbere bazabe bashobora kubyibonera.

Ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwatangiye tariki 25/11 buzageza tariki ya 10/12 bwashyizweho n’umuryango mpuzamahanga kugirango buri wese yongere atekereze ku ngamba zo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa cyane cyane abagore n’abakobwa.