Welcome to Pro-Femmes/Twese Hamwe

Mail

info@profemmes.org

Phone Number

+250 788 521 600

News

Home / News

Bushoki : Abakobwa bakora ububoyi baterwa inda bakiri bato

Mu murenge wa Bushoki ho mu karere ka Rulindo haravugwa abana b’abakobwa bakora umwuga w’ububoyi bikababera intandaro yo guterwa inda bakiri bato.
Mu kiganiro n’abanyamakuru baharanira amahoro PAX PRESS ku bufatanye n’impuzamiryango Pro femmes Twese hamwe, Nyiransabimana Clarisse, umukobwa wo mu murenge wa Bushoki akarere ka Rulindo yavuze ko bamwe muri bagenzi be batewe inda bakiri bato byatewe nuko bava mu miryango ikennye bigatuma bagana iy’ububoyi mu migi bagiye gukorera amafaranga, ba shebuja bakabatera inda bagasubira iwabo batwite.

Dusabimana Beatrice, Komiseri wa Komisiyo y’Ubutabera mu Nama y’Igihugu y’Abagore CNF mu karere ka Rulindo avuga ko ikibazo cy’abakobwa bakiri bato bakya mu buboyi kibahangayikishije kuko hari ubwo bagaruka baratewe inda ariko bakaba barafashe ingamba zo kubiganiraho mu mugoroba w’ababyeyi kugira ngo bakumire icyo kibazo.

Ibi bigarukwaho na Kamali Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akari ka Gasiza, mu murenge wa Bushoki avuga ko ikibazo cy’abana babyarira iwabo bakiri batoya gihari, bamwe muri bo baba baratewe inda n’abagabo bakuze babakoresha mu ngo zabo. Asaba abayeyi kuba maso, bakareka ikintu cy’uburangare ahubwo bakajyana abana babo mu ishuri kandi bakirinda ikintu cyose cyatuma abana bata ishuri bakajya gukora umwuga w’ububoyi.

Kirazira gusambanya umwana

Kanakuze Jeanne D’arc, Perezidante w’Impuzamiryango Pro Femmes Twese hamwe avuga ko kizira kikaziririzwa gusambanya umwana.

Yagize ati, “Nta mwana w’umwangavu ukwiye gusambanywa, icyo ni ikintu gikomeye cyane, ntimukakijenjeke, mugiseka, ntabwo umwana w’umukobwa w’umwangavu abereyeho kugira ngo aterwe inda akiri umwana afite imyaka munsi ya 14 akavutswa amashuri ye, ababyeyi be bakamwamagana, ubwo ubuzima bwe bwose bukaba burapfuye. Gusambanya umwana w’umwangavu kirazira.”

Asaba abantu bose guhagurukira icyo kibazo usambanyije umwana agashyikirizwa ubutabera kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we kandi bakirinda guhishira ibibazo nkibyo.

Ati, “Ntabwo umwana w’umukobwa yavukiye kugira ngo bamusambanye, ibyo ni ubunyamaswa, ibyo si iby’Abanyarwanda.”

Itegeko rishya rihana bikomeye usambanya umwana  

Me Bwenge Jean Marie Vianney, umunyamategeko avuga ko buri wese agomba kuba inshuti y’amategeko akayamenya kuko icyaha cyo gusambanya abana gifite ibihano bikarishye.

Ati, “Ubu hasohotse itegeko rihana usambanya umwana w’umukobwa. Tugendeye ku biteganywa n’itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange byasohotse mu kwezi kwa 9 uyu mwaka hari ibihano biteganyijwe bijyanye no gusambanya umwana, umuntu uwo ari we wese agomba kumenya ako ari icyaha.”

Yagize ati “Gusambanya umwana ni cyo gikorwa k’ihohoterwa gikorerwa abana dukunze guhura nacyo.” Asobanura icyaha cyo gusambanya umwana icyo bivuze mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Mu gitabo cy’amategeko gihari ubu ngubu kirimo gukoreshwa mu Rwanda cyasohotse ku itariki 27/9/2018 basobanura icyo gusambanya umwana bivuze.
“ Umwana ni umuntu utarageza ku myaka 18, ni we gusambanya umwana bavuga mu gitabo, umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, abakoze icyaha : Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno, cyangwa mu kanwa k’umwana, gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana, gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.”

Akomeza agira ati “Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka 25.”

Uretse ibyo, Asobanura ko mu gitabo cy’amategeko cyasohotse ku itariki 27/9/2018 akaba ari cyo gikoreshwa mu Rwanda ngo iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Yagize ati “Iyo gusambanya ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.”
Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka 14 nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa.
Icyakora ngo iyo umwana ufite imyaka 14 ariko utarageza ku myaka 18 asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine ahanwa ngo hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, ruravuga ko mu byaha byakozwe byo gusambanya abana kuva mu 2015 mu rwego rw’igihugu, rwakiriye ibirego 1505, muri 2016 rwakira 1577, mu 2017 bakira ibirego 2135, mu 2018 rwakira ibirego 1830.