ITANGAZO RIGENEWE ABANYARWANDA

Twebwe abagize impuzamiryango Pro-Femmes /Twese Hamwe igizwe n’imiryango 57 iharanira iterambere ry’umugore, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwimakaza umuco w’amahoro no guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ; tumaze kumva inkuru y’incamugongo y’iyicwa ry’umugore witwa MUKESHIMANA Marie Rose wishwe n’umugabo we KAREGEYA Alfred ;ibyo bikaba byarabereye mu karere ka Gasabo,Umurenge wa Remera ,akagari ka Nyabisindu,Umudugudu wa Marembo II ; dushingiye no ku zindi mpfu z’iyicarubozo zigenda zikorerwa abagore mu bihe bitandukanye hirya no hino mu gihugu ; tubabajwe kandi twamaganye twivuye inyuma ubwicanyi bwa hato na hato bukorerwa abagore.
• Tuboneyeho kandi kwamagana ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa mu muryango.
• Turasaba abanyarwanda kwirinda no gukumira amakimbirane mu ngo ariyo kenshi aba intandaro z’ubwicanyi,
• Turasaba abaturanyi b’imiryango ibanye nabi kujya batanga amakuru hakiri kare,kugirango inzego zinyuranye zitabare amazi atararenga inkombe,
• Turasaba abayobozi b’inzego z’ibanze gukurikinarira hafi imiryango igaragaramo amakimbirane mu rwego rwo kurinda no gukumira ingaruka ziterwa nayo,
• Turasaba inzego z’umutekano gukumira ,kurinda no kugenza icyaha mu rwego rwo kurwanya ibyaha by’ubwicanyi,
• Turasaba inzego z’ubutabera guhana bihanukiriye abahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi,
Abagize impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe turifuza ko hakorwa ibishoboka byose kugirango ubwicanyi nk’ubu butazongera kubaho ukundi.

Bikorewe i Kigali, kuwa 18 Ukwakira 2017
Mu izina ry’imiryango igize impuzamiryango Pro-Femmes /Twese Hamwe

KANAKUZE Jeanne d’Arc
Umuyobozi w’Impuzamiryango

Share This Post: