Welcome to Pro-Femmes/Twese Hamwe

Mail

info@profemmes.org

Phone Number

+250 788 521 600

News

Home / News

Kubaka umuryango mwiza, inshingiro y’imyoborere myiza

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, no gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza Pro-Femmes/Twese Hamwe ifatanyije n’akarere ka HUYE uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Gishamvu mu nsanganyamatsiko igira iti “Twubake u Rwanda twifuza, duteza imbere imiyoborere myiza, duteza imbere umuryango”. Kuri uyu munsi Pro-Femmes/Twese Hamwe yatanze ubutuma bwo kubaka umuryango utarangwamo amakimbirane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina hifashishijwe ikinamico ikangurira abantu guhindura imyitwarire.


Abagore bo mu cyaro bageze kubikorwa by’indashyikirwa bahawe ibihembo

Uyu wabaye umwanya wo kwishimira iterambere umugore wo mucyaro amaze kugeraho no kugaragaza imbogamizi umugore wo mucyaro agifite cyane cyane imirimo myinshi imuhuriraho hasabwa ko hashyirweho uburyo bwo kumwunganira kugirango nawe abone umwanya wo gukora ibikorwa biteza imbere umuryango no gukomeza gukangurira abagabo kwimakaza ubutanye mu nshingano zo kwita ku muryango, hanimakazwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kuko niryo shingiro ry’iterambere ry’umuryango.


Madame MURESHYAKWANO Marie Rose, Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madame MURESHYANKWANO Marie Rose, ari nawe wari Umushyitsi mukuri kuri uyu munsi, yagarutse k’uruhare rw’umuryango mu kwimakaza imiyoborere myiza no kubaka umuryango utarangwamo amakimbirane. Yashishikarize umuryango kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana cyane cyane kurwanya inda ziterwa abana bakiri bato bikangiza ejo hazaza habo n’iterambere ry’igihugu muri rusange. Yasabye kandi ababyeyi gusigasira uburere bw’abana. Goverineri w’Intara y’amajyepfo yarangije ashimira Pro-Femmes/Twese Hamwe uruhare rwayo mu kubaka umuryango.


Hatanzwe ubutumwa bugamije kubaka umuryango mwiza utarangwamo amakimbirane hifashishijwe ikinamico